jeudi 13 novembre 2008
something about love
let talk about something about love read it slowly ,i transilate in kinyarwanda in order to make for everyone to be able to understand very well:
buryo 10 Bwo Kubenga Umusore Mu Kinyabupfura
1.Ndatekereza ko uri nka musaza wanjye( igisobanuro-ntunshimishije)
2.Ndacyari umwana(igisobanuro-urangana na data)
3.Singukunda muri ubwo buryo(igisobanuro-uri igihungu kibi-kitagira agasura, nagira isoni turi kumwe)
4.Nta gahunda ndafata(igisobanuro-mfite inshuti nyinshi z'abahungu)
5.Mfite indi nshuti y'umuhungu(igisobanuro-byaruta kwibana nakenera umusore nkikinisha aho kugira ngo umbere inshuti)
6.Sinjya nganira n'abahungu aho nkorera/niga(igisobanuro-singushaka)
7.Amakosa si ayawe ni ayanjye(igisobanuro-amakosa ni ayawe)
8.Ndacyakomeye ku kazi kanjye/amashuri yanjye(igisobanuro-nubwo ibindi ndimo bitanshimishije, birakuruta)
9. Ntabwo nzashaka(igisobanuro-ntabwo nashakana n'umusore nkawe)
10.Tube inshuti gusa(igisobanuro-niba witeguye kujya ku murongo wa nyuma!)
MBESE UTINYA ABAKOBWApar Bangambiki
Abahungu benshi batinya kuvugisha abakobwa. Akenshi baba babona ko nibaganiriza umukobwa "abakuba" bityo bagatinya gusuzugurwa. Iyo ni na yo mpamvu ituma abagabo benshi batinya kuganiriza abagore. Gusa icyo ugomba kumenya ni uko ibitsina byombi burya bikeneranye kandi akenshi mu muco bikaba bisabwa ko ari umuhungu cyangwa umugabo ubanza kuvuga ijambo rya mbere. Bityo rero niba utinya kuganiriza umukobwa ngo atagusuzugura ni byo ntuzasuzugurwa nutagira umukobwa uganiriza ariko na we nta nshuti y'umukobwa uzagira.
Ugomba kwikuramo ubwoba no gutinya agasuzuguro ukitegura kuganiriza uwo mukobwa umutima wawe wifuza.
1.Ambara neza nk'umujeune wiyubashye, witere ka parfum kawe wimaremo ubwoba wumve rwose ko ushobora kuganiriza umukobwa.
2.Ntutinye guhita umubaza izina rye mugihura, kumuganiriza witonze umubaza icyo akora cyangwa aho atuye n'ibindi.
3.Ntugatinye kumureba mu maso ariko jya wirinda kumuhanga amaso cyane ahubwo ureke ari we ukureba cyane.
4.Mu kiganiro cyanyu jya wibanda ku byo yifuza kugusubiza ibyo adashaka ntubimuhatire.
5.Ibande ku bwiza bwe n'imiterere ye kuko abakobwa babikunda.
Ushobora kugerageza kuganiriza umukobwa akakunanira ntiyifuze ko muba inshuti. Si byiza ko umwereka ko urakaye ahubwo umushimira ako kanya nibura gato yemeye kuguha yakwemerera kuguha inomero ze za telefone ukazashaka akanya kabereye ko kumuhamagara. Hari ubwo abona ukomeje kumushaka bigatuma na we agushaka ni ko urukundo rukura.
Icyo ugomba kumenya ko ni 1.ukwirinda kumwereka ko umushakaho igitsina mu minota ya mbere. Ugomba kubyirinda rwose ukigaragaza nk'umuhungu wifuza gusa ko yaba inshuti yawe bisanzwe.
2.Ntunagomba kumusaba ko mwasohokana aribwo mugihura ku munsi wa mbere.
waba ukunda guseka isomere nawe
UMUSINZI W'UMUGORE
Umugore wagiraga inyota akirinda kunywa amazi ngo umuhogo we utavaho umeramo urubobi, yigeze kugasoma, agashira inyota. Yibutse ibyo gutaha abatura umwana amukubita umugongo amucuritse. Agiye kumusimbiza aba amukoze mu kanwa, maze induru ayiha amunwa, ati 'naje mfite umwana w'umuhungu none mwanguraniye?!
Imbwa y’umukwe irubahwa
Umusore wari uturanye no kwa Sebukwe, yagiye kubasura, imbwa ye imugenda inyuma ariko ntiyayibona. Mu gihe yari mu nzu aganira, yumva hanze umuntu aravuze ati: « eheee, iyi mbwa y’umukwe wacu, ese tuyihaye iki bahu? » Wa musore ngo abyumve agwa mu kantu, aribaza ati: « mbese burya nza hano nzi ko bankunze, naho barantuka kugeza aho banyita imbwa.» Ni uko arahaguruka aritahira. Ibyakurikiyeho simbizi (burya ngo imbwa y’umukwe irubahwa).